Amateka y'abasaveri



Amateka y'abasaveri mu Rwanda

1962 : Habayeho inama ya mbere ihuza amadiyosezi, icy'ingenzi ni uko aribwo abalayiki bumvise ko umuryango ari uwabo. Muri iyi nama niho hasuzumwe ibibazo byingenzi byumuryango, nishyirwaho ryabatware (kazi), uruhare rwabepiskopi mu muryango, uruhare rwinama yigihugu. Igikuru ariko ni uko umusaveri yumvise kandi ahabwa uruhare rwe mu muryango wAbasaveri, nibwo kandi hatowe umutware numutwarekazi ba mbere bAbasaveri ku rwego rwigihugu, aribo Bwana Ngaboyamahina Jean Berchmans na Kampire Magdalena. 1963: Inama ya kabiri y'igihugu yateraniye i Kabgayi yiga ku bijyanye n'amashimo n'uko atangwa. Iyi ntiyarangiye yaje gusozwa n'icyiciro cya kabiri cyayo cyabereye i Mibirizi bitegura amahugurwa y'abatware yagombaga kubera i Bukavu, yemeza ko no gushyira ibitabo mu kinyarwanda bishoboka. 1964 : Inama y'igihugu ya 4 yashyizeho umugambi w'umwaka kandi iyoborwa n'Abalayiki. 1965 : Padiri Défour yongeye gusura Abasaveri bo mu Rwanda mu ukwakira. Padiri Emmanuel De Viron asimbura Padiri Primez. Kuva 1956 umuryango wagiye uhura n'ingorane nyinshi zikomoka ku myuka ya politiki yateraga imvururu mu gihugu bamwe bakahasiga ubuzima abandi bagahunga. Ni muri urwo rwego twagiye tubura abatware (kazi) nAbasaveri bimena twavuga nko muri 1959, 1963, 1964, 1973, ndetse mu 1994 ubwo igihugu cyabagamo Jenocide. Nyuma y'ibyo bihe bikomeye umuryango wongeye kubyutsa umutwe, amadiyosezi ahagurukira kubyutsa umuryango, ibiro by'igihugu bikoresha amahugurwa n'inama y'igihugu muri 1995. Kuva icyo gihe umuryango wakomeje gutera imbere kugeza ubwo washoboye kugera kuri yubile yimyaka 50 umuryango wari umaze ushinzwe, yizihijwe kuwa 22/12/2002 kuri sated AMAHORO i Remera muri arikidiyosezi ya Kigali. Kuwa 02/12/2007 kandi umuryango wAbasaveri wizihije yubile yimyaka 50 wari ugeze mu Rwanda. Muri iki gihe, umuryango wacu uriho muri Kiliziya y'u Rwanda ariko wugarijwe n'ingorane zo kubura abatware (kazi) bafite ubushobozi buhagije mu buhanga bwumuryango.