Amategeko y'abasaveri
Amategeko y'abasaveri mu Rwanda
1. Umusaveri abana na Kristu ;
2. Umusaveri ni intumwa ya Kristu aho ari hose ;
3. Umusaveri afasha abandi nta gihembo ashaka cyangwa ategereje ;
4. Umusaveri afatanya n’abandi Liturijiya y’iwabo ;
5. Umusaveri ahorana ubupfura hose ;
6. Umusaveri abona mu bukene bw’undi itegeko ryo gufasha ;
7. Umusaveri yirinda kandi abuza amagambo adatunganye ;
8. Umusaveri atera abo bari kumwe kwishima;
9. Umusaveri aharanira amajyambere y’igihugu cye mu mirimo akora yibwiriza mu masengesho ye no mu bimurushya;
10. Umusaveri ashaka kuba ingirakamaro ashyikiriza abandi ijambo n’ubuzima bw’Imana.