Amashimo nkuko akoreshwa mu miryango myinshi y'urubyuruko ,amashimo atuma abasaveri barushaho kwiyungura bahereye kubyo bashobora cyangwa bakunda gukora,ufite ingabire z'indirimbo kandi ukunda kuririmba ategura ishimo ryerekeranye nabyo,akagerageza guhebuza muri ubwo buhanga bwe.
umuryango w'abasaveri wafashe ubwo buryo ushyiraho amashimo mu ntera zose ariko kugira ngo udatezuka mubyo ugamije.wateganyije amashimo akwiye kujijura abasaveri mu butumwa nyakuri ibyo bigaragarira mu mashimo ya ngombwa y'intwari n'ayabanyeshyaka.ayo mashimo ashaka cyane cyane kongera ubuhanga bushingiye ku bushibozi umuntu yivukaniye kugirango ashobore kugira icyo yunguka n'icyo amarira bagenzi be mu rukundo rugaragazwa n'ibikorwa no gutera umwete urubyuruko rwose.
mu banyeshyaka amashimo menshi agamije kubakangura kugirango biyegereza kandi bigarurire urubyiruko rubakikije.
AMWE MU MASHIMO
ishimo ry'ubutwari
ni ishimo rizabona uwishimye wese wasezeranye uzaba yujuje ibi:
1.mu bumenyi
- azi kugirira imyenda isuku igihe cyose
- azi amategeko y'Imana n'aya kiliziya
- azi gukurikira misa neza
- azi inkuru y'icyaha cy'inkomoko.iya Gahini,iya Musa,maze mu kiragano gishya akamenya inkuru yishukwa rya Yezu,ibitangaza nibura 3 bya Yezu,iremwa ry'ukarisitiya mu isangira rya nyuma
- kuba azi ibimenyetso by'umuryango n'ibiranga abatware kugeza ku mutware w'akarere
2.mu migenzereze
- guhorana isuku (ku mubiri,imisatsi,imyambaro)kandi akaba ahorana ikinyabupfura aho ari hose
- kuba adasiba mu ishuri cyangwa aho ategurirwa guhabwa amasakramentu(batisimu,ukarisitiya ya mbere)
- kuba atarasibye inama kabiri y'ikurikiranya nta mpamvu
- kuba yibwiriza imirimo y'imihira
- kuba afite ibimenyetso bya ngombwa by'umuryango
- kuba ajya mu misa
- kuba ahabwa amasakaramentu
- kuba avuga amasengesho imuhira buri gihe(ishapure)
3.mu bikorwa
- kuba yarikoreye kiro igashimwa n'umutware we w'inteko
- kuba yarinjije undi mwana mubishimye
- kuba ari umusaveri utica umugambi
amashimo mu ntera y'abanyeshyaka
umubano mwiza
igishushanyo cy'iri shimo ni umunzani w'ubutabera uyu munzani ushushanyijemo muri kiro ,bitwumvisha ko ubutabera nyabwo tubukura kuri kristu.uzabona iri shimo ni umusaveri uzaba uzi:
- gusobanura mu magambo macye icyo umubano w'abantu n'abandi icyo aricyo mu muryango w'abakristu
- kwerekana uko amajyambere y'abantu agendana n'ubumwe na kristu
- gusobanura koperative icyo aricyo ,akamaro kayo n'akandi mashyirahamwe
- kuba afite umurimo w'ingirakamaro mu mizamukire y'abaturage aho atuye(koperative,kwigisha gusoma)
- kuba azi ingingo z'umuryango w'abibumbye zerekeye agaciro ka buri muntu
- kuba yarasomye nibura rumwe mu rwandiko rwa Papa ku byerekeye umubano akaba yavuga mu magambo macye ibirimo
- kuba azi ministeri igenewe imizamukire y'abaturage yimirije imbere
- kuba ari umuturage w'inyangamugayo wemewe mu karere ke kandi yarujuje ibyangombwa byose buri muturage asabwa.
aya mashimo nandi menshi wayasanga mu gitabo cyitwa "'URWEGO RW'AMAJYAMBERE'' ni igitabo cy'umuryango w'abasaveri mu Rwanda.