ABASAVERI MU RWANDA | 11-10-2024 | Kwamamaza |
Soma Birambuye |
URUZINDUKO RWA KOMITE Y'IGIHUGU MURI DIYOSEZI YA CYANGUGU
Nkuko urwego rw’ igihugu rugira
iteganyabikorwa rya buri mwaka, rikubiyemo ibikorwa bya komite y igihugu, muri ibyo bikorwa, ibyinshi n’ukwegera abasaveri
bakifatanya mu bikorwa baba bateguye mu
madiyosezi yabo.
Ni muri urwo rwego kuwa 27-28/12/2024, abagize komite National bafatanyije n’abasaveri bahagarariye abandi muri diyosezi ya Cyangugu, kwibuka no kongera kuzirikana ubuzima bw’abasaverikazi batatu baguye mukiyaga cya Kivu kuwa 06/09/2009 ubwo bavaga I Nyamasheke berekeza ku Muyange mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’umuryango w’abasaveri no gusura abasaveri ba Paruwasi ya Muyange. Aribo Betilde NYIRANTEZIMANA Martha NYIRANZABANDORA, Julienne NYIRANSABIMFURA.
Mu rwego
rwo gukomeza amateka y’aho abo bana bitabye Imana bari mu butumwa aho
barambitse imirambo yabo bakimara kubavana mu Kivu, ubu abasaveri ba diyosezi
ya Cyangugu bahubatse ikimenyetso (moniment) ku buryo bo kubwabo aho hantu
bahafata nk’ahantu hatagatifu kuko hahawe umugisha na Kiliziya. Ubu ubuyobozi bwa Kiriziya muri Diyosezi ya Cyangugu, bwatanze uburenganzira bwo kujya hasurwa ndetse hagasomerwa Misa, kugeza ubu abasaveri batangiye kujya bahahurira buri mwaka nagafatanya gusabira abavandimwe babo.
Kuwa
28/12/2023, Abagize komite y’igihugu bafatanije n’abasaveri ba diyosezi ya
Cyangungu baturiye hamwe igitambo cy’ ukarisitiya basabira abo bana, n’
igitambo cyatuwe na Padiri Clement
Niyonsaba Omoniye w’abasaveri ba Diyosezi ya Cyangugu afatanyije Padiri Claude omoniye w’umutwe wa Muyange .
Igice cy'ubutaka bwubatseho moniment, cyatanzwe n'umu kristu wa Paruwase Muyange kuberako yakunze abasaveri cyane, akaba ariho abasaveri ba Diyosezi bahurije ubushobozi bakubaka ikimenyetso bazajya bibukiraho abasaveriri baguye mubutumwa gusa kuhubaka ntibirarangira bikazajya bikorwa uko babonye ubushobozi. Murwego rwo gushyigikira icyo gikorwa cyo kubaka moniment kuri uwo munsi urwego rw’igihugu rwatanze inkunga.
Abasaveri ba Diyosezi ya Cyangugu bishimiye uru rugendo rwa kaomite National, ndetse bongeye kubona umutware w'abasaveri kurwego mpuzamahanga kuko nawe yaje kwifatanya na komite uwo munsi.
Turashimira abasaveri ba Diyosezi ya Cyangugu akazi katoroshye bakoze kugirango ayo mateka atazibagirana.
Ubutumwa ni ngombwa, Urukundo niyo ntego!
Andi mafoto yaranze urugendo
Basaveri ,Basaverikazi
« Tugendere
Hamwe, Dufatanye Kurera Umusaveri
Ubereye Kiliziya n’igihugu»