Abasaveri biteguye kurwanya abafobya bakanahakana Jenoside yakorewe abatutsi

Urubyiruko rw' abasaveri bo mu Karere ka Ngoma ruvuga ko rufite ubushake bwo kurwanya Jenoside n'abayipfobya, ndetse ko rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu guhangana n'ingaruka Jenoside yasize mu Rwanda rutanga umusanzu uko rubishoboye.

Ibi urubyiruko 69 rwabitangaje ku wa 08 Mata 2015, ubwo bari mu umuganda wo gukora isuku ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kibungo.

Urubyiruko rw'abasaveri rwiganjemo abana bato Jenoside yabaye bataravuka rwagaragaje ko rufite umugambi wo kurwanya icyasubiza u Rwanda mu icuraburindi rya Jenoside rwavuyemo.

Uwitwa Sugira yagize ati "Jenoside yabaye ntaravuka ariko uko ngenda mbyumva batwigisha uko yakozwe, bituma nanjye ngira ishyaka ryo kuyirwanya ku buryo itazongera kubaho. Kandi n'iyo mbonye amateka nk'aya ku rwibutso bintera imbaraga zo kurwanya ikibi cyabigarura".


Urwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo.

Mundanikure Celestin, umwe mu rubyiruko rw'abasaveri nawe wari witabiriye umuganda yavuze ko urubyiruko rufite ingufu zo kubaka ejo heza hazaza h'igihugu, bifashishije kuba urugero rwiza bityo Jenoside ntizongere kuba.

Yagize ati "Twebwe nk'urubyiruko dushyize hamwe tuzarwanya ko byakongera kuba. Tuzabarwanya mu ngero nziza tugomba guha barumuna bacu, bakuru bacu, ababa bafite imigambi mibi yo gufobya Jenoside tukabarwanya kugira ngo batazongera kutugeza ku mateka mabi ya Jenoside".

Ngenzi Eric uhagarariye Abasaveri mucyo bita Akarere ka Kibungo kagizwe na paruwasi eshatu ari nabo bari bakoze uyu muganda, avuga ko impamvu uru rubyiruko rukiri ruto ruzanwa ku rwibutso ari ukubafasha kumenya ubukana Jenoside yakoranwe maze bakamenya amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, bigatuma bafata ingamba zo kurwanya uwashaka kubayobya.

Yabisobanuye agira ati "Jenoside yakozwe n' abantu, ubutumwa tuba dutanga ni ukugira ngo abana batazi aya mateka uko bakura bajye bayamenya kandi bagerageze gukora igikorwa cy'urukundo nk'uko umuryango wacu w'abasaveri ushingiye ku bikorwa by' urukundo, ibya gitumwa n'iby'amajyambere. Iyo baje bagakora ibikorwa nk'ibi ni umusanzu baba batanze muri iki gihe".

Abasaveri bitabiriye uyu muganda ni abakomoka muri Paruwasi ya Kibungo, Bare na Kabarondo.