Amavu n amavuko y umuryango w abasaveri.

Uyu muryango washinzwe na Padiri Georges Defour mu w'1952, uvukira mu gihugu cya RDC. Ukaba warageze mu rwanda mu w'1956. Izina ry'Abasaveri rikomoka kuri Mutagatifu Fransisko Saveri bafasheho urugero rw'urukundo, ari na yo ntego y'Abasaveri. Kugeza ubu uyu muryango uboneka mu paruwasi hafi ya yose m u Rwanda ndetse no mu bigo by'amashuri yisumbuye n'amakuru.

Uyu muryango utoza urubyiruko imico myiza, urufasha kubaho mu bukristu buhamye ah oruri hose no mu kigero cyarwo, ubukristu bumurikira abandi kandi bushingiye ku bikorwa.

Abasaveri barimo ibyiciro 4 : 
- Abishimye : Hagati y'imyaka 5 na 12
- Intwari : Hagati y'imyaka 12 na 16
- Abanyeshyaka : Guhera ku myaka 16 kugeza mu kigero cyo kuba umuntu ashinga urugo cg se ahitmao undi muhamagaro
- Urunana rw'Abasaveri bakuze (UXA) : Guhera ku myaka 25 ujyana hejuru yayo.

Ibikorwa by'basaveri birimo ibyiciro 3 :
- Ibikorwa by'urukundo
- Ibikorwa bya gitumwa
- Ibikorwa by'amajyambere

Inzego ziwugize ni 7 :
- Urwego mpuzamahanga (rufite icyicaro i Bukavu)
- Urwego rw'igihugu
- Urwego rwa Diyosezi
- Urwego rw'akarere
- Umutwe
- Itorero
- Inteko

URUKUNDO.... ITEKA !