ALFABE Y ABASAVERI

Alfabe y'abasaveri ni urutonde rwa arufabe zashinzwe n'abasaveri bakoresha bashaka guhana ubutumwa ariko ubwo butuma ku buryo budasobanukirwa n'abahisi n'abagenzi

arufabe y'abasaveri ikoreshwa mu mukino wa piste cyangwa mu wundi mukino uwo ariwo wose,byadushobokera kohereza ubutumwa abadukurikiye ku buryo bashobora kumenya icyo bavuga ariko ntibimenywe n'abahisi n'abagenzi .ese ubundi ntibishimisha kwandikira abo mubana mu muryango ukoresheje inyandiko mwihariye?

ishingiro ry'arufabe yacu ni ikimenyetso cya kiro dusanzwe tuzi,ubwo dusanzwe tukizi rero bisadufasha kwandika muri iyi arufabe mu gihe icyo aricyo cyose ndetse n'aho ariho hose cyangwa kwiyibutsa twifashije icyo gishushanyo igihe twibagiwe.
igishushanyo cya kiro gifite imfuruka 7 cyangwa imyanya twa kwandimo inyuguti,dukurikije uko zikurikirana bisanzwe mu rutonde rw'inyuguti ukurikije za mfuruka,tugatangirira hejuru ibumoso.
muri buri mwanya handikwamo inyuguti enye,keretse mu mwanya wa nyuma handikwamo inyugti ebyiri zisigaye (Y na Z)
inyuguti zizaba zihagarariwe n'igishushanyo cy'imfuruka ziherereyemo cyangwa agace ka kiro yanditsemo izo nyubuti ni izikurikira:A,E,I,M,Q,U na Y,izindi nyuguti eshatu zikurikira muri izo twavuze ziri mu gace kamwe ka kiro zitandukanywa n'umubare wanditse hejuru ya buri nyuguti.
bityo imfuruka irimo A hamwe n'umubare 1 ntizaba ikiri A ahubwo ni B,hamwe n'umubare 2 bizaba ari C,hamwe n'umubare 3 bizaba D.ubwo rero ni ngombwa kwita ku buryo imfuruka zicibwa neza (wakoresha niba bishoboka urupapuro rw'utuzu) ibyo bititaweho byarushya.

imibarwa ihagarariwe n'inyuguti 10 za mbere z'itonde ry'inyuguti risanzwe zicibwaho akarongo kugirango byerekane ko ari imibarwa ari inyuguti.

ibi nibindi byinshi wacyenera kumenya kuri alfabe y'abasaveri wabisanga mu gitabo cyitwa ''ABASAVERI MU RWANDA''(IMFASHANYIGISHO Y'IBANZE KU BUHANGA NSHINGA N'UBUNDI BUHANGA)

Amatangazo



   

ABASAVERI MU RWANDA 11-10-2024 Kwamamaza
Soma Birambuye