ABASAVERI MU RWANDA | 11-10-2024 | Kwamamaza |
Soma Birambuye |
Uyu umwaka wa Gisaveri 2023-2024 watangijwe
n' urugendo nyobokamana I Kibeho, rwabaye kuwa 09/09/2022, rwitabiriwe n' abasaveri baturutse mu madiyosezi na Zone bose hamwe bangana n' igihumbi Magana
atatu (1300), n' aba Padiri Omoniye ba diyosezi na Zone cumi na bane (14),
twagize umugisha wo guturirwa igitambo na Musenyeri KIZITO BAHUJIMIHIGO. Kuri uwo munsi komite y' igihugu yatanzwe ubutumwa butangiza umwaka wa
Gisaveri 2023-2024, ndetse hatangazwa n' icyerecyezo cy' umwaka kigira giti " Basaveri/kazi Tugendera hamwe dufatanye
kurera Umusaveri ubereye Kiliziya n' Igihugu."
Mgr KIZITO BAHUJIMIHIGO yaduituriye igitambo cy' ukaristiya
Padiri Clement NIYONSABA , Omoniye wa Diyosezi ya Cyangugu , yagejeje ku basaveri ubutumwa
Abasaveri ba Diyosezi ya Ruhengeri badufashije gusingiza Imana mu ndirimbo
Kuri uwo munsi abasaveri bari baje bitwaje ituro rivuye mubyo bakoze ,maze bakora umutambagiro mwiza bagana Altari batura Imana ibyo yabahaye byari umunezero mwinshi kubona uwo mutambagiro.
Amafoto y'abasaveri
Uyu munsi Abasaveri muntera zose batangiye umwaka wa Gisaveri baragiza Umubyeyi Bikira Mariya ibikorwa byose bazawukoramo.