Padiri Georges Defour washinze umuryango gatolika w'abasaveri mu w'1952 yitabye Imana mu Bubiligi ku wa kabiri w'iki cyumweru. Umurambo we ukaba uzashyingurwa mu mujyi wa Bukavu aho yabaye imyaka 61.
Padiri Defour yageze i Bukavu muri 1946, aho yahise aba umwarimu mu sihuri ry'isumbuye rya Nyangezi ryigagamo abanyekongo, abanyarwanda ndetse n'abarundi. Nyuma yaje kuba umugenzuzi w'amashuri muri Kivu, aza ndetse no kwigisha muri kaminuza z'i Bukavu ISDR na ISES. Yaboneyeho gukora ubushakashatsi bwinshi mu burezi, mu buhinzi ndetse no mu bworozi mu karere k'ibiyaga bigari.
Yitabye Imana amaze kwandika ibitabo 106 byinshi birimo ubushakashatsi yakoze mu karere k'u Rwanda, u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Padiri Defour yari yagarutse i Liege mu Bubiligi mu 2007 ariko ahagera yaravunitse bisanzwe. Gusa kuva yahagera yakomeje kugenda acika intege kugeza ubwo yitabye Imana, asigaje amezi ane gusa ngo agire imyaka ijana.
Padiri Defour wavutse ku itariki 30 z;ukwa cumi n;abiri muri 1913, azaherekezwa na misa izabera i Buruseli ku wa gatandatu kuri 25 z;uku kwezi, nyuma umurambo we ushyingurwe mu kigo Bandari cy'i Bukavu, yashinze kandi akakimaramo imyaka myinshi y'ubuzima bwe. Icyo kigo ni na cyo biro bikuru mpuzamahanga by'umuryango w'abasaveri washinzwe na padiri Defour mu w'19952, ubu ukaba umaze gukwira mu bihugu 17 by'afurika.