ABASAVERI MU RWANDA | ![]() |
11-10-2024 | Kwamamaza |
Soma Birambuye |
Umusaveri wageze ku myaka 16 ashobora kwemerwa mu banyeshyaka, biba iyo amaze kwemerwa n'abatware b'amatorero bombi (uw'intwali n'uwabanyeshyaka), umutware w'inteko ndetse na Padiri Omoniye.
Iyimurwa rikorwa mu nama y'itorero ikurikira umunsi babyemereye. Uwo mwanya bamaze kuzamura ibendera, intwari ziba ziri ku iteraniro ry'urukiramende, maze umutware w'itorero agahamagara abimuka, akababwira mu magambo make abibutsa ibikorwa bakoze neza n'urwego bagiye kuzamuka.Ashobora kubaha urwibutso rw'itorero (agatabo kavuga imibereho y'umutagatifu cyangwa akandi,..) Buri musaveri muribo aramutsa umutware w'itorero amushimira uburyo yamufashije mu myaka babanye. Igihe itorero ryemaraye riramutsa, abimuka nabo bararamutsa ; bagahindukirira ibendera na ryo bakariramutsa ; bagahagarara imbere ya Padiri Omoniye kugira ngo abahe umugisha; hanyuma umufasha w'umutware w'itorero akabajyana mu iterero ry'abanyeshyaka maze umutware akabakira ; akabifuriza amahoro akanabashyira abatware babo b'inteko maze buri mutware akabereka abo bazabana mu nteko.
Kimwe n'abavuye mu bishimye bimukira mu ntwari : umunsi iyo hateganijwe imbyino cyangwa indirimbo bakinira abashya kugira ngo babereke ko babishimiye. Iyo ntabyateguwe ni ngombwa ko haba undi mukino abashya bakinana n'abasanzwe muri iyo ntera.
Icyitonderwa: Iyo nta torero ry'intwari cyangwa abanyeshyaka riri aho ngo abimuka bahite barijyamo, abishimye binjiye mu ntera y'intwari bashinga iterero rishya uwo munsi hagakorwa umukino munini n'imyitozo myinshi mu gukora iteraniro ryo ku rukiramende. Abanyeshyaka nabo bashya bashinga itorero ryabo bakicamo inteko: byose bakabifashwamo n'umutware bahawe n'inama y'umutwe mbere y'uko bitorera undi igeragezwa ryo muri iyo ntera rirangiye.
ibi twabibakusanyirije mu gitabo cyitwa ''URWEGO RW'AMAJYAMBERE ''