Mu gihe cy'ingoma y'umwami w'umuromani witwaga Valeriani ahagana muri 254.Leta yabuzaga abantu kuba abakristu.Umwami yashakaga ko abantu bose batura ibitambo ibigirwamana.Abakristu benshi bari barajugunywe muri gereza aho bari bategereje urupfu.Bashakaga guhazwa mbere yo gupfa,ariko nta musaserdoti washoboraga kwinjira muri Gereza.Hunyuma umwana wari umuhereza wa misa witwaga Tarsisi aza kwigaragaza kugira ngo ashyire Yezu abafungwa,yibwira ko nta muntu wakeka umwana.Umusaserdoti amuha agakombe gato karimo Hostiya ntagatifu,Tarsisi agatwara agashyize mu gatuza ku mutima we,gahishe mu myambaro ye.Agenda asenga,Nyamara abana n'abapagani baramuhamagara bati:Tarsisi uriruka wihutira kujyahe?Ngwino gato hano.
Singishoboye gahagarara uyu munsi,mfite ubutumwa bwa ngombwa ngomba gukora,bategereza gato.Oya,birihutirwa barantegereje.Ni iki uhishe aho giteye amatsiko,ni ibaruwa,ni amafranga,twereke!Ni iki rero ? Twereke,ntugerageze kwanga kutwereka tukurusha imbaraga.Ako kanya babona arahindutse,umwe mu bapagani atera hejuru ati:mushobora kwemera ko ari umukristu ujyanye amayobera ku bari muri gereza!Bose basakuza bati:mbega amahirwe!Muze murebe amayobera y'abakristu,birasekeje.Tarsisi akomera kuri Yezu,yanga n'ubutwali kumuha abapagani.
Bararakaye,baramukubita,bamutera amabuye manini,umwe muri bo amukubita mu mutwe,Tarsisi agwa hasi aviririrana wese.Muri ako kanya umusirikari w'umukristu wanyuraga aho yirukana abo bahungu babi,afata Tarsisi ngo amushyire munsi y'igiti,gusa byari byarangiye,Tarsisi yari yapfuye akomeye kuri Yezu.Bajyana umurambo we mu irimbi ry'abapapa,nyuma Papa Damasi Mutagatifu yandika ku mva ye:''Mutagatifu Tarsisi yari atwaye isakramentu rya Kristu ubwo ibiganza by'abapagani byarwaniraga kuryangiza,yahisemo gupfa aho kurekurira umubiri wa kristu ibiganza by'abagome.
ibi twabikusanyi twifashije igitabo cyitwa''URWEGO RW'AMAJYAMBERE''