ISAKRAMENTU RYA PENETENSIYA

Imana ni Nyirimbabazi:Dushaka kubana n'Imana ariko intege za muntu ziba nke shitani ikaboneraho ikadushuka dore ko iduhora iruhande ishaka kudutandukanya n'Imana.Iyo twacumuye rero tuba tugomba kwiyunga n'Imana twifashisha isakramentu rya Penetensiya,kugira ngo uhabwe Penetensiya neza ugomba:

-Ukwisuzuma:Wifashisha amategeko 10 y'Imana n'aya Kiliziya uko ari arindwi;rimwe ku rindi ukareba ko ntaho wanyuranije naryo,bityo ukamenya aho wacumuye,ibicumuro n'icuro wacumuye.
-Kwicuza:Gutekereza ku bibi wakoze ukiyemeza kubyanga no kutayasubira ukundi mbere yo kubibwira umusaserdoti.
-Kwirega:Kujya mu ntebe ya Penetentia ukabwira umusaserdoti ibicumuro byawe udahisha na kimwe kuko ari mu kigwi cya Yezu Kristu,twibuke ko Yezu ari Imana kandi ko izi byose ntitugomba kuyihisha.
-Gutanga icyiru:utanga icyiru baguciye byashoboka ukarenzaho aribyo bita guhongera ibyaha.

Ibi twabikusanyije twifashije igitabo cy'abasaveri cyitwa:''URWEGO RW'AMAJYAMBERE''

Amatangazo



   

ABASAVERI MU RWANDA 11-10-2024 Kwamamaza
Soma Birambuye