ISAKRAMENTU RY UKARISTIYA

Ukaristiya ni ingabire nya ngabire umucunguzi wacu yadusigiye irimo Yezu Kristu ubwe n'umubiri we n'amaraso ye,Roho ye n'ubumana bwe mu gisa n'umugati no mu gisa na Divayi.Twibuke ko Yezu Kristu yaremye isakramentu ry'ukaristiya araye ari budupfire;rero mu ukaristiya Yezu n'igitambo akaba n'ifunguro n'inshuti tubana buri gihe.

Ukaristiya ni isakramentu ry'urukundo ritwibutsa ibyabaye kuwa kane mutagatifu,Yezu Kristu akikijwe n'intumwa ze uko ari cumi n'ibyiri,rikaba isakamentu rw'urukundo n'ubumwe.Isangira ritagatifu rihuje abantu benshi bibuka ibabara,urupfu n'izuka bya Yezu Kristu:Mu ukaristiya Yezu aba ari kumwe natwe nk'uko yari kumwe n'intumwa kuwa kane mutagatifu araye ari budupfire.

Isakramentu ry'ukaristiya ridusaba kugira ukwemera guhamye;abato basabwa kurikunda nkuko Yezu kristu abakunda,dore ko n'ivanjiri itubwira iti:abato ni abantu bagufi barangwa n'ukwemera,akongera ati:ndababwira ukuri,nimudahinduka ngo mumere nk'abana,ntabwo muzinjira mu ngoma y'ijuru(Matoya 8;3)

ibi twabibakusanyirije mu gitabo cy'abasaveri cyitwa''URWEGO RW'AMAJYAMBERE''


Amatangazo



   

ABASAVERI MU RWANDA 11-10-2024 Kwamamaza
Soma Birambuye