IHURIRO RY ABAGIZE URUNANA RW ABASAVERI BAKUZE ((U. X.A )MURI DIYOSEZI YA KIBUNGO

Ku wa Gatandatu tariki ya 08/02/2025 ku kicaro cya Diyosezi ya Kibungo habereye Ihuriro ry' abagize Urunana rw'Abasaveri bakuze(U. X. A). Iri huriri ryitabiriwe n'Abasaveri 104 baturutse mu ma Paruwasi yose agize Diyosezi ya Kibungo.  
Iri huriro ryari rifIte insanganyamatsiko igira iti: ''TUBE UMUSEMBURO W'AMIZERO, URUKUNDO N'ITERAMBERE TURERERA KIRIZIYA''. 
 Abitabiriye ihuriro bahawe ibiganiro bibiri ari byo :

-UMURYANGO MWIZA, IPFUNDO RY'AMIZERO N'ITERAMBERE RIRAMBYE, cyatanzwe na Padiri MUTUYIMANA Egide
-URUHARE RWA (U.X.A) MU KUBAKA UMURYANGO W'ABASAVERI cyatanzwe na Chef national BICALI Viateur.
Abitabiriye ihuriro biyemeje kuba abajyanama, abarezi beza b'Abasaveri mu mitwe no mu
matorero,Bamwe mu bitabiriye ihuriro bari baje baherekejwe nabo bashakanye.

Nyuma y'ibiganiro hatuwe igitambo cy'Ukaristiya.banakora ubusabane.

IFOTO Y'URWIBUTSO

Turashimira buri wese witabiriye ihuriro.

Amatangazo



   

ABASAVERI MU RWANDA 11-10-2024 Kwamamaza
Soma Birambuye