UBUMENYI BUTANGWA MU BASAVERI

Ubuhanga nshinga 

Ni inyigisho z'ibanze umusaveri agomba kumenya zerekeranye n'imibereho y'umusaveri mu buzima bwe bwa gikirisitu. Aha niho umusaveri yigishwa i bya Kiliziya n'izindi nyigisho zijyanye n'amahame ndangakwemera ya Kiliziya Gatolika.

Ubuhanga-nshinga nibwo kandi bubamo ibyo umusaveri yigishwa bijyanye n'ubuzima, imiterere n'imikorere y'umuryango w'Abasaveri, uburere mbonera gihugu, kwita ku buryo burambuye  kuri gahunda  imwinjiza mu iterambere ryaba irya Roho n'iry'umubiri.

Icyitonderwa: Mu buhanga nshinga twifashisha cyane ibitabo bya Programu mu ntera, igitabo cy'umukirisitu, Bibiliya,urwego rw'amajyambere n'indangamusaveri kimwe n'inyandiko z'amahugurwa ku buzima n'iterambere.

Hari kandi n'ibitabo bifasha mu iterambere rinyuranye ry'umusaveri uwashinze umuryango wacu Padiri Georges DEFOUR yatwandikiye.

Ubundi buhanga

Ni inyigisho umusaveri ahabwa zikamufasha kwirwanaho no kuba ingirakamaro aho ari hose. Aha twavuga nko kuba umusaveri yigishwa ubutabazi bw'ibanze, inyandiko zidasanzwe, imikino inyuranye, ubukorikoli, imyuga n'ibindi bifasha umusaveri kwirwanaho ndetse no kwidagadura.

Icyitonderwa: Twifashishisha cyane ibitabo by'ubuhanga bw'Abasaveri, inyandiko z'amahugurwa atandukanye, ingando n'ibindi.

ibi mwabisanga mu gitabo cyitwa:''ABASAVERI MU RWANDA''

Amatangazo



   

ABASAVERI MU RWANDA 11-10-2024 Kwamamaza
Soma Birambuye