AMWE MU MATEKA Y UMURYANGO W ABASAVERI MU RWANDA


1956 : Iyemerwa ry'umuryango w'Abasaveri mu Rwanda ryabereye mu nama y'Abepiskopi n'Abapadiri bakuru (cures) b'u  Rwanda yabereye mu Nyakibanda, aho Abapadiri babiri :Padiri Maas  wari uhagarariye CHIRO y'i Burundi na Padiri G. DEFOUR wari uhagarariye umuryango w'Abasaveri.Basobanuye imikorere y'imiryango bahagarariye, basaba ko yatangira mu rubyiruko rwa Kiliziya y'u Rwanda, inama yemera kandi yakira Umuryango w'Abasaveri mu Rwanda.

Muri uyu mwaka kandi ni naho habaye ingando y'Abasaveri ba mbere mu Rwanda, yahuje Abasaveri bavuye i Kongo, abarimu n'urubyiruko b'abanyarwanda ; ibera muri Paruwasi ya  Higiro (Diyosezi Butare).

 1956 : Abasaveri ba mbere batangiriye muri Paruwasi ya Cyangugu (abaturanyi ba Bukavu), Seminari nto ya Mutagatifu Leon i Kabgayi,  Paruwasi ya Nyundo na Paruwasi ya Higiro. N'ubwo haba hari izindi  zatangiye  muri uyu mwaka, izi nizo ziza ku isonga.

 1957: Padiri DE RENESSE agirwa Umuyobozi wa mbere w'Abasaveri mu Rwanda, yari abifatanyije n'indi miryango y'agisiyo Gatolika . Legio Mariya n'Umutima Mutagatifu wa Yezu.  Yakoresheje ingando muri Nyakanga 1957 yabereye mu Byimana hari na Padiri DEFOUR.Ni muri uyu mwaka hatangiye umuryango muri  Paruwasi za : Gisagara, Mibirizi, Save, Kabgayi, Rwaza na Rulindo.

 1958: Ingando zakomeje gukorwa, iy'ingenzi yabereye i Kabgayi ihuza abarimu n'abana. Icyo gihe umuryango wari ukomeye mu mashuri yisumbuye nderabarezi nka Normali y'i Zaza, Byimana na Save.

 1959: Nibwo habaye ingando shuri za mbere zigisha abatware b'amatorero. Padiri De Renesse yandika agatabo ka mbere bise ABASAVERI, gakubiyemo iby'ingenzi buri musaveri agomba kumenya.

 1960: Nyuma y'imvururu zari zatangiye 1959, zahungabanije umuryango ariko amatorero yari agifite abatware arakomeza. Umuryango urashimira Abasaveri bitwaye neza icyo gihe ntibinjire mu macakubiri kandi bagafasha abari mu kaga bagaragazwa n'intego yacu Urukundo...Iteka!

 1961: Mu kwezi kwa munani Padiri De Renesse yasimbuwe na Padiri PRIMEZ ashinzwe Abasaveri bonyine. Ni muri iki gihe amashuri yafashwe na Leta ntiyongera kuyoborwa na Kiliziya, amatorero y'Abasaveri yarahaguye kubera ko abarimu batakomeje kwitabira umuryango nka mbere

 1962: Habayeho inama ya mbere ihuza amadiyosezi, icy'ingenzi ni uko aribwo abalayiki bumvise ko umuryango ari uwabo.Muri iyi nama niho hasuzumwe ibibazo by'ingenzi by'umuryango n'ishyirwaho ry'abatware (kazi), uruhare rw'abepiskopi mu muryango, uruhare rw'inama y'igihugu. Igikuru ariko ni uko umusaveri yumvise kandi ahabwa uruhare rwe mu muryango w'Abasaveri, nibwo kandi hatowe umutware n'umutwarekazi ba mbere b'Abasaveri ku rwego rw'igihugu, aribo Bwana Ngaboyamahina Jean Berchmans  na Kampire Magdalena.

 1963:Inama ya kabiri y'igihugu yateraniye i Kabgayi yiga ku bijyanye n'amashimo n'uko atangwa. Iyi ntiyarangiye yaje gusozwa n'icyiciro cya kabiri cyayo cyabereye i Mibirizi bitegura amahugurwa y'abatware yagombaga kubera i Bukavu, yemeza ko no gushyira ibitabo mu kinyarwanda bishoboka.

 1964:Inama y'igihugu ya 4 yashyizeho umugambi w'umwaka kandi iyoborwa n'Abalayiki. 

 1965:Padiri Defour yongeye gusura Abasaveri bo mu Rwanda mu ukwakira.Padiri Emmanuel De Viron asimbura Padiri Primez.

 Kuva 1956 umuryango wagiye uhura n'ingorane nyinshi zikomoka ku myuka ya politiki yateraga imvururu mu gihugu bamwe bakahasiga ubuzima abandi bagahunga.  Ni muri urwo rwego twagiye tubura abatware (kazi)n'Abasaveri b'imena twavuga nko muri 1959, 1963, 1964, 1973, ndetse mu 1994 ubwo igihugu cyabagamo Jenocide.

Nyuma y'ibyo bihe bikomeye umuryango wongeye kubyutsa umutwe, amadiyosezi ahagurukira kubyutsa umuryango, ibiro by'igihugu bikoresha amahugurwa n'inama y'igihugu muri 1995.

Kuva icyo gihe umuryango wakomeje gutera imbere kugeza ubwo washoboye kugera kuri yubile y'imyaka 50 umuryango wari umaze ushinzwe, yizihijwe kuwa 22/12/2002 kuri stade AMAHORO i  Remera muri arikidiyosezi ya Kigali. Kuwa 02/12/2007 kandi umuryango w'Abasaveri wizihije yubile y'imyaka 50 wari ugeze mu Rwanda. Muri iki gihe,  umuryango wacu uriho muri Kiliziya y'u Rwanda ariko wugarijwe n'ingorane zo kubura abatware (kazi) bafite ubushobozi buhagije mu buhanga bw'umuryango.

 Mu kurangiza ubutumwa, Abasaveri aho bari barangiza imirimo yabo ya ngombwa (Ubutumwa,Urukundo n'Amajyambere) akaba ari naryo pfundo-shingiro ry'isura nzima y'UBUSAVERI.

 Umuryango w'Abasaveri mu Rwanda wemewe n'Iteka rya  Ministri nomero 157/13 ryo kuwa 13 Nzeli  1965, iri teka riza kuvugururwa n'iteka rya Ministri w'ubutabera nomero 24/11  ryo kuwa 11/02/2008 na  nomero25/11 ryo kuw11/02/2008.

 

ibi twabibakusanyirije mu gitabo cyitwa:''ABASAVERI MU RWANDA''.

Amatangazo



   

ABASAVERI MU RWANDA 11-10-2024 Kwamamaza
Soma Birambuye