1.Iraha ry'abasore rirabatashya
Rukurura umusore rikamugira inshuti
Umukobwa uriyobotse rikamuha amayeri
Agatwarwa ntabimenye rikamutamaza
5.Rigera mu rugo rikahasiga imitego
Ryagera mu bagore bakaba indaya
Naho mu bagabo bakarusenya
Abafite inoti rikabikundisha
Riguha imigambi yo kuyatanga
10.Rikaguha umuhurwo wo kuyabika
Ribeshya umukobwa rikamutwara
Rimuha inama rikamumara isoni
Umusore uyatunze rikamuhombya
Naho umutindi rikamuhuhura.
15.Ritwara abana uburere bw'iwabo
Abakobwa beza bakitanga
Aho gushimisha ababyeyi
Bakabasigira urucanda
Rukabura gica.
20.Umuco wacu turawutaye
Umukobwa wese akambara bigufi
Ngo amaribore abonwe na bose
Ngo nibyo rwose bigezweho
Maze abanyamerwe bagasugumbwa.
25.Ribona ubabaye rikamuhunga
Ryabona uyafite rikagusanga
Agahunga icyaro
Ngo ubukire bwose buba mu mugi
Iraha ry'umugi akarishyikira.
30.Amatara ngayo na telephone
Ngiyo byeri na mushikaki
Mu Muhima uhema abatawuzi
Wa Nyarugenge igendwa n'abahanga.
Iguhuza gutaha uwahageze.
35.Umucuruzi riramuhombya
Akagura ahendwa agakora ahomba
Yabona isura y'ibizungerezi
Ati<<abagira inkwi barya ibihiye>>
Izo mfite zose ndazimuhaye.
40.Ingaruka zabyo akabura byose
Iyo adashishoze akaba ikizongwe
Iraha rigera mu rugo rigashishoza
Ryabona umusaza rigaca bugufi
Rikamucenga risanga abana.
45.Barica iryera rikabahunga
Ryabaca urwaho rikabajyana
Rikabahuza abababyaye
Bagatwarwa bagata ishuri
Rikabatesha kujijuka
50.Bagatongana n'ababyeyi
Imburamukoro zikaba rubebe.
Ngaho rero mwebwe rubyiruko
Mumfashe dufate ingamba
Dushinge imiganda yo kurirwanya
55.Duharagishe inama tugirwa
Dusakarishe umuco nyarwanda
Maze turengere Roho zacu
Zicike inzira y'inyenga
Imwe igengwa n'uwariduteje
60.NGO BIRENGE NI WOWE UBWIRWA.
ibi twabibakusanyirije mu gitabo cyitwa ''UMUHUZA NUMERO 11''