IBIMENYETSO BIRANGA PISTE Y ABASAVERI


1.Intangiriro ya Piste: Iba iri aho umukino utangiriye,aho ibimenyetso bitangiriye.Kiro (Khiro) niyo igaragaza ko ari piste yashushanyijwe n'Abasaveri kugira ngo igihe umuntu abonye iyo piste atavaho ayitiranya n'iyaciwe n'abasukuti cyangwa se undi muryango w'urubyiruko.

2.Inzira umuntu agomba kunyuramo:Ikimenyetso gishushanyije nk'umwambi kirahagije mu kwerekana icyerekezo umuntu agomba gukurikira, ushobora na none kugikoresha mu kwerekana inzira itari yo (piste itari yo). Muzakora ku buryo mwerekana icyerekezo nyacyo.


3.Inzira itemewe(idakwiye): Umusaraba wa mutagatifu Andereya ufunga umuhanda, werekana inzira idakwiye kunyurwamo cyangwa se aho inzira ibujijwe irangiriye. Ni ikimenyetso umuntu atagomba kurenga.

4.Mugerageze inzira ebyiri: iki kimenyetso gishyirwa mu ihuriro ry'imihanda (ry'inzira). Imwe muri izo nzira ni yo, naho izindi ntabwo ziboneye, ariko mu itangiriro nta kintu kibyerekana.

5.Twatandukanye: Bikoreshwa iyo bashaka kwerekana ko ikipe ya mbere yahise bashaka kandi kuyobora abayikurikiye cyangwa se bagenzi babo bari kumwe.

6. Mwihute: Bisobanurwa n'ikimenyetso cy'imyambi gifite imitwe ibiri, Icyo kimenyetso bagikoresha iyo babona indi kipe yabasize cyane.

7.Mukurikire inkengero: Gishyirwa hafi y'umugezi cyangwa uruzi kugira ngo badakomeza gushushanya ibimenyetso mu kibuga kitari kiza. Bityo rero ikimenyetso gikurikiyeho kigomba kuba kigaragara neza.

8. Inzira irahagaritswe: Gishyirwa mu nzira igaragara, aho umuntu atakwirirwa ashyira ibimenyetso byinshi. Abakurikiyeho icyo bazakora ni ugukurikira iyo nzira mu gihe giteganijwe. Intambwe zavuzwe batiriwe babishishikazwa no gushakisha ibindi bimenyetso.

9.Murenge umutego: Gishyirwa imbere y'ikiraro gikomeye, urugo rw'amahwa, igishanga, igihuru, isenga y'imbwa n'ahandi.

10. Munyure mu kindi cyerekezo: Ni ikimenyetso umuntu akoresha ashaka ko abantu batazi neza amategeko agenga umukino batamukurikira.

11. Guhindukira (Gusubira inyuma): Ni ikimenyetso kidakunze gukoreshwa kenshi na kenshi cyerekana ko umuntu agomba kugana  mu cyerekezo kitari icyo yarimo kugira ngo abashe guhura n'ikipe ya mbere.

12. Ibaruwa ihishe hafi aho: Mu byukuri umuntu ashobora guhitamo intera ngufi cyangwa ndende. Kubera ko icyerekezo kiba kidahwitse (kitagaragara neza), aha ubutumwa ntibugomba guhishwa cyane.

13. Ibaruwa hafi mu ntambwe eshatu: Iyo nta mubare uri mu kimenyetso, ubutumwa buba buhishe buri gihe hafi aho mu ntambwe eshatu. Izo ntambwe zipimwa umuntu akoresheje ingendo isanzwe nta gutera intambwe ndende.

14. Ibaruwa iri mu ntambwe eshatu: Birumvikana ko umubare ushobora kuba unyuranye ariko ibyiza ni uko wawushyira muri icyo kimenyetso iyo usanze atari gatatu.

15. ibaruwa iri ahangaha: Gishyirwa hejuru y'umuyoboro w'amazi(cyangwa w'insinga z'umuriro w'amashanyarazi) hejuru y'ibuye rinini n'ahandi.Mu nsi y'ibyo byose niho ibaruwa iba ihishe.

16. Ibaruwa yashyizwe hejuru: Umwambi ushushanyije n'inkokora werekana ko umntu agomba gushakishiriza ibaruwa hejuru, urugero nko ku rukuta cyangwa ku giti.

17. Amazi meza: Ikimenyetso cyerekana amasoko cyangwa amariba ushobora gusangamo amazi meza.

18. Amazi mabi:Icyo kimenyetso hashushanyijwemo umusaraba wa Mutagatifu Andereya, biba bivuga ko ayo mazi adakwiye kunyobwa, aba ari mabi.

19. Aho kwitonderwa: Icyo kimenyetso gikoreshwa berekana ahantu hadakwiye kwirukirwa (mu kabande aho umuntu ashobora kugira inyota, umugezi n'ibindi) cyangwa se ahegereye umutego n'ahandi.

20. Amahoro: Imyambi iba yerekeje mu ruhande rumwe, bivuga ko imiryango ibana neza, mu mahoro.

21.Intambara: Imyambi yerekeza mu mpande zinyuranye, n'ikimenyetso cy'umutego bateguza bakoresha bateguza abakurikiyeho kwitaza uwo mutego.

22. Amazi yangiza ubuzima bw'abantu: Icyo kimenyetso gishyirwa hafi y'amazi y'umuvumba (amasuri) cyangwa hafi y'igishanga hashobora kuberamo ubuhotozi cyangwa se ubugambanyi.

23.Ingando: Icyerekezo cy'ingando gikoreshwa ushaka kwereka abashyitsi aho banyura, bakwinjirira niba urugi rushushanyije rufunguye, ni ukuvuga ko abakora ingando bahari.

24.Ingando abayigize basohotse: iyo urugi rushushanyije rufunze bivuga ko ntabahari.

25. Icyerekezo cyo kuri wc: Ikimenyetso cyerekana neza ahantu ha ngombwa h'ubwiherero.

26. Mutegerereze aha: Gusaba ko bategeraza ubutumwa, igaruka ry'uwatumwe...umubare ushushanyije hagati (mu kimenyetso ) ushobora kwerekana iminota umuntu agomba, ibiri itatu cyangwa se irenzeho.

27. Basubiye mu rugo: Ikimenyetso kigaragaza inzu iri mu rusisiro (mu rugo) iyo witegereje uri mu ndege. Gisobanura ko abaciye iyo piste basubiye mu rugo cyangwa aho baba. Icyo kimenyetso gikoreshwa na none mu kumenyesha ko hari uwapfuye: yasubiye kwa Data, ni ukuvuga mu ijuru.

28. Kiliziya: Icyerekezo cya Paruwasi, cy'ubutumwa, ahantu bashyingura isakaramentu ritagatifu. Bikaba ari uguhamagarira abantu kuhavugira isengesho.

29.Umuntu ukeneye gufashwa: Aha ngaha ushobora kuhakora igikorwa cy'urukundo ntupfe kuhahita.

30. Aho piste irangiriye: Ikimenyetso cya nyuma cyerekana aho umukino urangiriye.


   Ibi bimenyetso biranga piste y'abasaveri wabisanga mu gitabo cyitwa:''ABASAVERI MU RWANDA''



Amatangazo



   

ABASAVERI MU RWANDA 11-10-2024 Kwamamaza
Soma Birambuye
 

To Top