ABASAVERI MU RWANDA | ![]() |
11-10-2024 | Kwamamaza |
Soma Birambuye |
Umuryango w'urubyiruko
Ugomba kwiga no gushakira umuti cyane cyane ibibazo bireba urubyiruko rugize uyu muryango.Urubyiruko rukeneye kurerwa,guhura,kujya inama no gutegura ubuzima bwarwo. Iyo umusaveri amaze kuba mukuru agashinga urugo cyangwa se akajya mu bundi buzima,ahita yinjira mu runana rw'Abasaveri bakuru (UXA)kugira ngo arusheho gutsindagira no kunoza uburere nyabwo mu matorero yo hasi. Nk'abanyamuryango b'agisiyo Gatolika, Abasaveri bahamagarirwa kumurikirwa n'ivanjili kandi bakayamamaza,bityo bakumva ko bagomba kugira uruhare mu kubaka Kiliziya uhereye mu muryango remezo.
Umuryango urera
Ubwo burere bushingiye ku iyobokamana no ku ivanjili butoza abanya muryango imico yo gukunda no gukorera igihugu na Kiliziya kugira ngo bazabe ingirakamaro kandi byose bigakorwa bazirikana intego nkuru URUKUNDO. Ubwo burere kandi bugomba kugeza ku bana inyigisho zinyuranye zituma bamenya ubuhanga buzabafasha kwirwanaho mu buzima. Abakuru na bo ubwo burere bubafasha kurushaho kuba abagabo bahamye ndetse no kurushaho kuba ingirakamaro aho bari hose,cyane mu ngo zabo,bitabira ibikorwa bya Leta no kuba abahamya ba Kirisitu muri byose bamurikiwe n'ivanjili .
Umuryango ukora
Abasaveri bagomba kugira ibikorwa aho bari hose bakurikije ubushobozi n'ikigero cy'imyaka barimo. Bagira ishyaka mu buKirisitu kandi bakagaragaza uruhare rwabo mu majyambere yabo ndetse n'ay'igihugu muri rusange.
Umusaveri agomba mbere na mbere kugira umwanya ugaragara muri Liturujiya y'iwabo kandi akitabira gahunda zose ziteguriwe abakirisitu muri Paruwasi batuyemo ndetse no mu miryango remezo. Mu gukora ubutumwa Abasaveri bagomba kwihatira gusura abaguye, gufasha abavandimwe mu byerekeranye n'amasakaramentu, gusura abakirisitu n'abapagani mu ngo iwabo, gutoza urubyiruko imico myiza ya giKirisitu no kwitabira gahunda za kiliziya uhereye mu miryango remezo. Baharanira kwitagatifuza ubwabo no kubifashamo abandi, kubana no kubaha Yezu Kirisitu mu isakaramentu ry'ukaristiya n'isakaramentu ry'imbabazi, kwiyambaza no kwisunga Umubyeyi Bikira Mariya.
Ibi ni byo bikorwa by'ibanze bigomba kuranga umusaveri mu buzima bwe bwa buri munsi. Ibyo bikorwa kandi bimufasha gucengera neza itegeko ry'urukundo akaba ari naryo pfundo ry'ubuzima bwa gisaveri.Ibikorwa by'urukundo bikorwa n'Abasaveri ni nko kubakira abakene n'imbabare,kubasura no kubagoboka mu bukene bwabo,kwigisha urundi rubyiruko no gufatanya narwo.
Abasaveri kimwe n'abandi banyarwanda bose,bagomba guharanira cyane no guhugukira gahunda yo kurwanya ubukene.Niyo mpamvu usanga Abasaveri bitabira ubuhinzi n'ubworozi ndetse n'imyuga iciriritse.Abasaveri kandi ni ngombwa ko bibumbira mu mashyirahamwe agamije kubateza imbere kandi bakibuka no gushyingura inyungu babonye muri za Banki cyangwa se mu bigo by'imari iciriritse. Bagomba kugira uruhare mu bikorwa by'iterambere ku mirenge batera amashyamba, kurwanya isuri,guhinga no korora kijyambere,mbega bakinjira muri gahunda y'iterambere ry'igihugu.
ibi twabikusanyije mu gitabo cy'abasaveri cyitwa:ABASAVERI MU RWANDA