IBIKORESHO BIKORESHWA MU MURYANGO WABASAVERI

 Indangamusaveri (Igipande cy'umusaveri)

Buri musaveri wese agomba kugira indangamusaveri iranga uwo ari we kandi ikanerekana ko ari umunyamuryango uzwi, wanditse ku rutonde rw'Abasaveri uhereye mu nteko ye kugera ku rwego rw'igihugu. Buri Diyosezi niyo itanga indangamusaveri buri musaveri wese akagira numero ye muri Diyosezi, kandi uhawe indangamusaveri amazina ye agasigara mu biro by'umunyamabanga wa Diyosezi.

Gutunga indangamusaveri ni ngombwa kuko ari iranga muntu ya gisaveri.

 Ibindi bikoresho

ifirimbi igomba kuvuzwa hakurikijwe amategeko kandi ikavuzwa hagamijwe kugira icyo isobanura (Reba igitabo cy'ubuhanga  No 7,10,19,25,26).

Ingoma nayo igomba gushyirwa iteka iburyo bw'igiti cy'ibendera ahasozera (ukurikije uko Abasaveri bahagaze).Umuyobozi, umutware/kazi bahagarara iburyo bw'ibendera naho uzamura akanururutsa ibendera  akajya ibumoso (ukurikije uko Abasaveri bahagaze).Ikoreshwa kandi mu kugenda kuri gahunda (akarasisi).

Kashi y'Abasaveri: Uretse urwego rw'Igihugu na Diyosezi, izindi nzego z'Abasaveri zikenera Kashe zibisaba urwego rwa Diyosezi akaba arirwo rutanga uburenganzira rumaze kubyumvikanaho na Padiri Omoniye  mu rwego ruyikeneye. Kashe igomba gukoreshwa mu bushishozi n'ubwitonzi bihagije.

Ikaye y'Inteko. Aha buri nteko ikaba isabwa kugura ikaye maze bagashushanyamo buri cyumweru, imbonerahamwe igizwe n'ibi bikurikira:

 .Urutonde rw'abagize inteko n'uko bitabira gahunda y'cyumweru(inama n'bikorwa)

.Umugambi w'ubushize n'ko wakurikijwe : Ibikorwa byakozwe  hakurikijwe  umugambi w'ubushize :

.Iby'urukundo

.ibya gitumwa

.Iby'amajyambere

-Umugambi  mushya

-Inyigisho:

-Ubuhanga nshinga

-Ubundi buhanga

 -Gahunda y'ibizakorwa ubutaha.

Akayi y'Itorero rigomba kugira ikaye y'ihamagara bandikamo Abasaveri baje, bakamenya n'abasibye.

Buri mutware kandi agomba kugira agenda y'umutware yo guteguriramo inama (amasomo ndetse na gahunda z'ibizakorwa)

Umutwe nawo ugomba kugira ikayi yanditsemo Abasaveri bose ndetse n'ikayi yanditsemo uko bagenda bagera ku rwego rw'amajyambere (abasezeranye n'abatsindiye amashimo kandi bakagaragaza n'igihe byabereye).

Twibutse ko muri paruwasi cyangwa se mu kigo cy'ishuri habaho umutwe w'abahungu n'abakobwa ku buryo butandukanye hagamijwe ubwigenge bwa buri gitsina.


Ibi wabisanga mu gitabo cy'abasaveri cyitwa:ABASAVERI MU RWANDA.

Amatangazo



   

ABASAVERI MU RWANDA 11-10-2024 Kwamamaza
Soma Birambuye