ABASAVERI MU RWANDA | ![]() |
11-10-2024 | Kwamamaza |
Soma Birambuye |
Imyifatire
y'umubiri abasangiye misa bagomba kugira ni ikimenyetso kiranga
umuryango w'ubumwe bw'iteraniro koko rero byerekana ko abafatanyije baba bahuje
umutima n'amatwara kandi bikabafasha byongeye kandi umuntu usanga agira indi
myifatire y'umubiri igaragaza icyubahiro afitiye Imana cyane cyane mu ikoraniro
rya liturijiya.
Ubusanzwe
imyifatire y'isengesho ni uguhagarara no gupfukama ariko hari n'igihe biba
ngombwa kwicara,kunama,kuzamura amaboko,gufatanya ibiganza kurambura ibiganza
ku muntu no ku bintu gukora ikimenyetso cy'umusaraba n' ibindi.
1.Guhagarara :ni imyifatire iranga umuntu muri litulijiya ni n'imyifatire
igaragaza icyubahiro duha Imana,Abayisiraheli bakunda gusenga
bahagaze.Guhagarara muri litulijiya kandi ni imyifatire igaragaza ukuzuka kacu
hamwe na kristu ku bwa batisimu twahawe we watugobotoye ku ngoyi y'icyaha
n'urupfu akatugira abana b' Imana.Imyifatire igaragaza gutekereza,kwakira icyo
Nyagasani amubwira no gutekereza ihindukira rya Yezu.
2.Kunama :bigaragaza icyubahiro
duha Imana yigize umuntu twunamira kandi umusaraba, ishusho rya Bikiramariya na
Altari niyo duhabwa umugisha ingabire y'Imana ikatumanukiraho.
3.Kwicara :Ni imyifatire y'uteze
amatwi ijambo ry'Imana imyifatire y'uzirikana
4.Kuzamura amaboko :Ni ikimenyetso
cy'uhereza ituro cyangwa utakamba
5.Gufatanya ibiganza :bigaragaza
icyubahiro cyangwa se mu mihango y'abiyeguriye Imana bikumvisha kwishyira mu
maboko y'Imana ukiyemeza kumvira abakuyobora.
6.Kurambura ibiganza ku muntu :Mu masakaramentu amwe cyangwa se igihe batanga umugisha bisobanura ko inema ntagatifu itanzwe cyangwa se ububasha imbaraga z'Imana bihawe uwo muntu ni ikimenyetso bakoresha batanga ubutumwa
7.Ikimenyetso cy'Umusaraba :bagikoresha
batanga umugisha mu isakaramentu rya penetensiya n'ugukomezwa bijyana
n'ikimenyetso cyo kuramburirwaho ibiganza.kitwibutsa batisimu twahawe tukinjira
mu muryango urangwa n' umutsindo w'umusaraba.Ni igikorwa cyo kwiringira kwacu no
kutwibutsa ukwicisha bugufi kwa Yezu kwagaragariye mu rupfu ku musaraba.ko
ariyo myifatire yadukinguriye umubano hamwe n'Imana(ijuru).kikatwumvisha ukuntu
urukundo rwayo rushobora byose rwo rukura icyiza mu kibi, muri iyi isi yacu
yuzuye amaganya n'imibabaro.Ni ikimenyetso cy'amizero ku buryo bw' umwihariko.
8.Kwikomanga ku gatuza :tubikora
twicuza ibyaha byacu twerekana ko twemeye ububi bwacu bityo tugafata n'umugambi
wo kubinesha.
9.Ikimenyetso cy'Umusaraba ku gahanga ku
munwa mu gatuza :bivuga ko ijambo ry'Imana tugiye kumva (ivanjiri)tugomba
kurishyira mu bwenge bwacu,tukaryamamarisha umunwa wacu,tukanaribika mu mutima
tugatungwa naryo tukabana naryo kandi rikatuyobora.
10.Kuramya gutera ivi :bivuga ko
Imana yonyine ariyo dukwiriye kuramya.Niyo mpamvu ari itegeko gutera ivi igihe
cyose unyuze imbere y'Isakaramentu ritagatifu cyangwa imbere y'ubushyinguro
butagatifu ibyo tukabikora kugira ngo duhe Imana icyubahiro yo yihinduye
ubusabusa kugira ngo itwegere muri Kristu.
Ibi wabisanga mu
gitabo cy'Abasaveri cyitwa UMUHUZA NO 18