IBIMENYETSO BY ABASAVERI

Ibendera ry'Abasaveri

 Ubusanzwe ibendera ry'umuhondo n'umweru ni ibendera rya Kiliziya Gatolika twese rero tuzi neza ko Kiliziya ari yo mubyeyi wacu hano ku isi ikaba idufasha mu rugendo rwo kwitagatifuza tugana  Imana niyo mpamvu twubahiriza iri bendera.

Umuryango w'Abasaveri warihisemo hongewemo KHIRO kugira ngo ugaragaze neza ko wiyemeje ko ari uwa  Kiliziya Gatolika..

 Ibara ry'umuhondo ni ibara risobanura urumuri rishushanya ko duhamagarirwa kuba urumuri rw isi (Mt 5, 14). Ibara ry'umuhondo kandi ni naryo bara ryerekana zahabu, kandi twese tuzi ko zahabu itajya icuya cyangwa se ngo itakaze agaciro, natwe ni ko tugomba kwitwara mu buzima bwacu.

Ibara ry'umweru: ni ibara rishushanya umunyu, rikaba ritwibutsa ko tugomba kuba umunyu w isi (Mt 5, 13).

 Ibara ry'umutuku: riri mu nyuguti ebyiri P na X  zo muri alfabe y'ikigereki, muri alfabe yacu ni K na R zikaba inyuguti  ebyiri zitagira izina rya KIRISITU ariwe RUKUNDO tubamo kandi tugira intego.Bitwibutsa ko URUKUNDO ari rwo ruzatuma tuba koko UMUNYU n'URUMURI by'isi. Ibara ry'umutuku kandi rishushanya amaraso Kirisitu yamennye ku musaraba kugira ngo aducungure.

 Ibendera ryacu rero ni ryo ryerekana uko twifuza kubaho (Ideal-type)mu buzima bwacu,kubana na Kirisitu no kubaho gikirisitu mu miryango yacu  aho dutuye,aho dukora byose tubifashijwemo n'Imana hamwe n'imbaraga za Roho Mutagatifu kugira ngo ingoma ya Yezu Kirisitu iganze mu bantu bose.

Ibendera ry'Inteko (Fanion d'equipe)

Ibendera ry'Inteko rigizwe n'umwashi umeze nk'icumu,rishushanyijweho ikimenyetso  cya Kiro.Iryo cumu ryerekana inteko igiye ku musozi,kugira ngo ihindure abawutuye,ibagira abakirisitu Inteko imeze nk'icumu rityaje rikinjira bidatinze mu cyo bariteye cyose. . Ibara ririmo KIRO iri mu mwashi ni ibara ry'itorero,irindi bara rya mpandeshatu ebyiri ni iry'inteko yihitiramo, naho ibara rya KIRO ryerekana intera abagize inteko barimo.

 Inteko rero igomba kugenda igasesera,ikinjira kandi igakwiza ubutumwa mu batarabumenya . Ni yo mpamvu ririya bara ry'intera  mu mwashi rigenda rigasesera mu rindi bara.

 Ibendera ry'inteko rifite ishusho rya mpandeshatu nyampanga isongoye ireba imbere bishaka kwerekana  ko inteko igomba guhora iharanira gutera intambwe igana imbere, ikaba ingirakamaro ikora ibikorwa bigaragara aho iri hose. KHIRO iri mu ibara ry'inteko yerekana ko mu bikorwa byose byo mu nteko  Kirisitu aba ari hagati yabo. Ibendera ry'inteko kandi rishyirwa ku giti kigororotse kandi gihagaze, bishushanya ko Umusaveri mu bikorwa bye byose agomba kubana neza n'Imana kandi akaba ari yo imurinda mu byo akora byose. Ni yo mpamvu bibujijwe rwose ko ibendera ry'inteko rishyirwa hasi, ahubwo urifashe agomba guhora yemye, kandi akarifatana ubwitonzi. Iyo ari mu ngando cyangwa se mu bindi,habaho ibendera ry'ubumanzi ryiyongera ku ibendera ry'inteko, mbega riba ryerekana ubudashyikirwa bw'inteko mu gikorwa runaka cyapiganiwe  (Fanion d'honneur).

Impuzankano (uniforme)

Imyambaro y'Abasaveri igomba kuba idoze mu ibara rya kaki yo mu bwoko bwa Merisereza. Abahungu bambara ikabutura n'ishati cyangwa se ipantalo n'ishati. Naho abakobwa bakambara ishati ya kaki n'ijipo cyangwa ikazu y'iri bara.Nta kindi gishushanyo na kimwe cyangwa se ikindi kimenyetso gishyirwa kuri uniforme y Abasaveri, uretse ibimenyetso by'umuryango w'Abasaveri kandi bigashyirwaho ku buryo bukurikije amategeko.

Ingofero 

Ikozwe mu ishusho y'agashoka (bonnet)kandi ikaba idoze mu ibara rya uniforme (kaki ya mersereza), kuri buri ngofero hongerwaho akabara kagaragaza intera umusaveri ari mo ndetse n'icyapa cya insigne civile.

Insigne  xaveri (civile ou metallique)

Iki ni ikimenyetso mpuzamahanga cy'umuryango w'Abasaveri  ku isi hose, ndetse Padiri G. Defour mu gitabo cye (un chemin d'initiation cyo muri 1999, p 21) we acyita ''insigne Xaveri''. Gisobanura ko umusaveri agomba kubana na Kirisitu igihe cyose. Ni yo mpamvu hagati harimo KHIRO. Kuba bikoze mu ishusho ya mpandeshatu byerekana ko umuryango watangiriye muri Afurika

Naho ibara ry'umukara rikerekana ko Abasaveri ba mbere batangiye umuryango bari abirabura, hanyuma ibara ry'umutuku rikerekana umuriro ndetse n'amaraso Kirisitu yamennye ku musaraba. Uwo muriro uributsa umusaveri ko agomba kuba ingirakamaro aho ari hose, gufasha bose ndetse no gususurutsa abantu bose, akabagwizaho umugenzo mwiza wo gukundana nkuko Yezu Kirisitu yadukunze.

FULARI (Foulard/Scarf)

Fulari y'umuryango w'Abasaveri mu Rwanda igizwe n'amabara atatu ariko kuri buri Furari hakongerwaho ibara riranga intera : icyatsi ku bishimye, umutuku ku ntwari, umuhondo ku banyeshyaka n'ubururu kuri UXA.

  • Ibara ry'icyatsi risobanura ko umusaveri agomba guhorana icyizere no guhora atohagiye nk'amababi y'ibimera, ndetse agatanga n'imbuto nziza.
  • Ibara ry'umutuku risobanura ko umusaveri wese agomba guhorana ubutwari n'umurava mu byo akora byose. Ritwibutsa kandi urukundo Yezu yadukunze akadupfira ku musaraba
  • Ibara ry'umuhondo  risobanura ko umusaveri  agomba guhora ari urumuri aho ari hose, kandi agatanga urugero rwiza. Ni ibara kandi rya zahabu rishushanya ko umusaveri atagomba gucuya no guta agaciro ahubwo agomba guhora aharanira gutera imbere. (Padiri Defour, Un chemin d'initiation, 1999, p23)

 ICYITONDERWA : Mu Rwanda intera ya UXA igaragazwa n'ibara ry'ubururu (bleu) riranga umubyeyi Bikira Mariya. Kuba Furari  idoze igahurizwa  hamwe bisobanura ubumwe bw'amabara agize fulari, bishushanya ubumwe tugomba kugira niyo twaba tudahuje amoko, uburere, amadini, twese tugomba kwibonamo ubuvandimwe.

 Irindi bara iryo ariryo ryose ryaboneka muri fulari risobanura ko abayambaye atari Abasaveri.Kuba  idoze  mu ishusho ya mpandeshatu bigaragaza ko umuryango watangiriye muri Afrika. Naho kuba umusaveri ahora ayambaye mu bitugu, bishushanya umusaraba wa Kirisitu : ''wibuke ko intumwa ya Kirisitu itwara umusaraba we. Fulari  y'umusaveri ni ikimenyetso gikoreshwa ku buryo bugomba kubahwa icyubahiro cyane ko hariho cya kimenyetso  cya KIRO.

           Ibi wabisanga mu gitabo cyitwa :Abasaveri mu Rwanda

 

Amatangazo



   

ABASAVERI MU RWANDA 11-10-2024 Kwamamaza
Soma Birambuye