IBIMENYETSO BY IDINI GATORIKA

 IBIMENYETSO BY IDINI GATORIKA

     Ubusanzwe abavandimwe cyangwa umuryango mu buzima cyangwa imibereho ,abantu bagira umwihariko wabo ubatandukanya n abandi .Si ubwa mbere twumva ahavugwa ibimenyetso muri Bibiriya,cyane tubisanga mu gitabo cy umuhanuzi Daniel ndetse no mu gitabo cy ibyahishuwe

                                                                     Umusaraba 


Usobanura ko twabatijwe mu izina ry Imana Data na Roho Mutagatifu .Ukadusobanurira ubucungurwe bwacu.Uwo musaraba ufite ibice 2:Kuva hasi ujya hejuru byerekana igiti kitubwira gukunda Imana;kuva ibumoso ujya iburyo byerekana ko togomba gukunda bagenzi bacu.

                                            Umusaraba wa Mutagatifu Andereya

uwo musaraba niwo yabambweho kuko yabambwe acuritse.Yanze kubambwa nka Yezu(umwigisha we),umeze nk ikimenyetso cyo gukuba).

Umusaraba w Abasaveri 

usobanura ko umuryango w abasaveri ufite intego yo gukundisha Kristu mu mpande zose z isi ariko abasaveri bakunda gukoresha uyu :

uvuga mu kigereki P-Rho mu kiratini bikavuga amahoro.

-X=KHIRO bivuga Kristu .Iki cyimenyetso muri make gusibanuye amahoro ya Kristu.

Inyoni yitwa Pelika (Pelican) :Iyo nyoni igaragaza ko yita ku bana bayo.igishushanyo cyayo iba igaburira abana bayo ibabundikiye.Mu mababa yayo :cyerekana ko Yezu atugaburira mu isakaramentu ry ukarisitiya.

Intama : Idushushanyiriza Yezu we ntama y Imana.

Ifi:Mu kiratini bayita Ixous=Ictus=mu gifransa bivuga Jesus fils de Dieu Sauveur.Mu Kinyarwanda bikavuga Yezu umwana w Imana ukiza. Mu gihe cy itotezwa ry Abakristu bifashishaga icyo kimenyetso kugira ngo bamenyane

I.H.S Mu kigereki Jesus Sauveur des Hommes;mu Kinyarwanda Yezu umukiza w abantu.

Itara ryaka: Risobanura Yezu watsinze akatubera urumuri rutuvana mu mwijima w icyaha.

Imyobo itanu iri ku itara rya Pasika:igaragaza ibikomere 5 bya Yezu uri ku musaraba

J.N.R.I:Mu kigereki bivuga Jesus Nazarenumu Rex Indeonum ;mu gifaransa bivuga Jesus Nazareen Roi des juifs naho mu Kinyarwanda bikavuga Yezu w Inazareti umwami w abayahudi.

Inuma:isobanuye roho mutagatifu

Isobanuye ko inzoka yaturiya Yezu akadukirisha umusaraba.Bikibutsa ya nzoka musa yacuraga akayimanika ku giti uyirebye wese akarira.Bidusobanurira ko umukiro wacu wakometse ku musaraba wa Yezu Kristu

Inzira 3 zerekana ubutatu butagatifu,ubumwe bw Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu hari naho bazigereranya n indabo za roza.

Umutima usobanura urukundo

Ibimenyetso bya Alpha na Omega bivuga ko Kristu ariwe ntangiriro n iherezo rya byose

Umunzani usobanura kandi ugaragaza ubutabera


 Ibi nibindi byinshi wabisanga mu gitabo cy abasaveri cyitwa ‘’UMUHUZA No 18’’





Amatangazo



   

ABASAVERI MU RWANDA 11-10-2024 Kwamamaza
Soma Birambuye