ABASAVERI MU RWANDA | 11-10-2024 | Kwamamaza |
Soma Birambuye |
Umuryango w abasaveri ni umuryango wigenga ufite inzego z ubuyobozi zitandukanye kuva mu bato kugeza mu bakuru ariko kuba ukorera muri kiliziya gatorika twemera nku mubyeyi ,twemera kugirwa inama n’abasaseridoti n abandi bihaye Imana arinayo mpamvu tugira ba omoniye cyangwa abajyanama (abafrere cy ababikira)
Twakwibutsa ko bafite ububasha n uruhare bigaragara mu muryango ariko batakwitwaza ngo biharire ijambo ntakuka ku byemezo u muryango
Buri rwego rw ubuyobozi
guhera mu mutwe rugira inama igizwe n abatware/kazi na omoniye bose bafite
ijambo ringana mu byerekeranye no gutanga ibitekerezo no gufata ibyemezo.
Mu miyoborere y umuryango
w abasaveri nkuko bigaragazwa ningigo ya gatatu art 3 y amategeko rusange-shingiro
agenga imikorere y umuryango w abasaveri ,buri gihe abakobwa n abahungu bakora
babangikanye ariko kandi batandukanye ,ibi bivuga ko abakobwa cyangwa se
abahungu buri gice gishobora gufata ibyemezo bijyanye n urwego rwabo,nyamara
byose bigomba gukorwa bitabangamiye ubwuzuzanye.
Umutware/kazi
Umuyobozi mu
rwego runaka rw umuryango tumwita umutware/kazi.birakomeye cyane kumva iri
jambo no kuryitwararika ndetse biba ngombwa mbere na mbere kuba yiyemeje
kuragira intama z Imana.ni umutware kuko ari mu kigwi cya nyirazo.uhawe
kuyobora abasaveri/kazi rero ni umutware/kazi kuko ari mu kigwi cya Yezu
kirisitu.ni mwumve namwe ukuntu agomba kuba ameze aba ari umukirisitu ,agatanga
urugero rwiza mu bo ayobora,kuba akuze,kugira umutima w impuhwe no kurera kandi
akiyumvamo ko ari umugaragu w abo ayobora aho kuba umutegetsi wabo.
Umutware /kazi mu ntera y Abishimye
Uyu ayobora abana
bato cyane.agomba kwicisha bugufi kugira ngo adatera abana icyugazi,kumenya no
gukunda uturirimbo n’udukino ,bityo akababera umubyeyi
Umutware/kare mu ntera y Intwari
Muri uru rwego
abana baba batangiye guhumuka ,bashaka gukora ibyo batekereje mbese bivumbiriye
,byaba byiza ubayoboye abaye nka mukuru wabo akabareka mu bushakashatsi bakora
ariko akabubafashamo akajya inama nabo mu bikorwa byabo.
Umutware/kazi mu ntera y’Abanyeshyaka
Aba ni abantu
bakuze pe !umutware/kazi wabo agomba kugira icyo abarusha mu bikorwa
ndetse no mu myitwarire,bituma agira agaciro n igitinyiro imbere yabo,agomba
guhora yihugura kandi ashakisha uko abo ayobora bagira ubuzima bubakwiye.kenshi
yirinda gutanga amategeko ako kanya ahubwo ayatanga mu kiganiro asa n ubagisha
inama mu kubereka ikigenderewe,akamaro gifite mu buzima bw Abanyeshyaka.
Ku rwego rw Abasaveri bakuru
Aha umuntu yagira ati ninde utari umutware/kazi ?bose barakuze ,babaye mu ntera zibanza,bazi icyo gukora mu basaveri mu bukirisitu ndetse no mu ngo zabo.Kimwe n ahandi umuyobozi wabo aba agomba kugira icyo abarusha haba mu bikorwa,mu myitwarire,mu bukirisitu ndetse no kujijuka.mu bayobora kenshi hifashishwa ingingo zigize ubuzima bwacu muri rusange
Omoniye (padiri) si umutware/kazi, si umubitsi,si umunyabintu
ahubwo ni umujyanama .umurimo we w ingenzi ni ugutanga uburere bwa roho ndetse
n ubwa kiliziya .ntabwo kandi ari umuntu wo hanze mu rwego akoreramo,afite
uruhare rwuzuye nk umutware/kazi ,ndetse akaba umwe mu ba ngombwa ugira uruhare
mu byemezo bikomeye bifatwa mu rwego akoreramo.umutware/kazi ntafata icyemezo
gikomeye adahari,kimwe n’uko Omoniye adafata icyemezo gikomeye umutware/kazi
adahari.
Inzego
n ibimenyetso biranga abatware/kazi
kimwe n indi
miryango ,umuryango w abasaveri ufite inzego ,kandi izi zikagira abayobozi,buri
rwego ruyoborwa n umutware mu bahungu no mu bakobwa umutwarekazi,buri mutware
agira umwungirije bita umufasha .ntabwo rero tuyoborwa na perezida
nk amashyirahamwe kugeza uyu munsi keretse bwemejwe n inama y igihugu .
imbonerahamwe irerekana ibimenyetso byambarwa
n Abatware/kazi kuri buri rwego
URWEGO |
IZINA MU KINYARWANDA |
IZINA MU GIFARANSA |
KU NTUGU |
UMUGOZI |
Inteko |
Umutware/kazi w inteko |
Chef/Cheftaine d equipe(CE) |
Udushumi tw ibara ry inteko ye |
Umugozi w umweru mu ijosi uriho ifirimbi yinjira mu mufuka ibumoso |
Umufasha w inteko |
Second d Equipe (SE) |
Udushumi tw ibara ry inteko ye |
|
|
Itorero |
Umutware/kazi w itorero |
Chef/cheftaine de section (CS) |
Udushumi dusa n ibara ry intera |
Umugozi w umuhondo |
Umufasha w’itorero |
Assistant de section (AS) |
Udushumi dusa n ibara ry intera |
|
|
Umutwe |
Umutware/kazi w umutwe |
Chef/cheftaine de groupe(CG) |
Udushumi tw ibara ritukura |
Umugozi utukura uvanzemo ibara ry umuhondo |
Umufasha w umutwe |
Assistant du groupe(AG) |
Udushumi tw ibara ry umuhondo |
Umugozi utukura uvanzemo ibara ry umuhondo |
|
Akarere |
Umutware/kazi w akarere |
Chef/cheftaine regional(CR) |
Udushumi tw ibara ry icyatsi |
Umugozi w icyatsi uvanzemo ibara ry umuhondo |
Umufasha w akarere |
Assistant regional(AR) |
Udushumi tw ibara ry umuhondo |
Umugozi w icyatsi uvanzemo ibara ry umuhondo |
|
Diosezi |
Umutware/kazi wadiosezi |
Chef/Cheftaine diocesain (AD) |
Udushumi tw ibara ry isine |
Umugozi w isine na zahabu |
Umufasha wa diyosezi |
Assistant diocesain(AD) |
Udushumi tw ibara ry umuhondo |
Umugozi w isine n umuhondo |
|
Igihugu
|
Umutware/kazi W igihugu |
Chef/Cheftaine national (CN) |
Udushumi tw ibara ry ubururu |
Umugozi w ubururu uvanzemo ibara ry umuhondo |
Umufasha w igihugu |
Assistant national(AN) |
Udushumi tw ibara ry ubururu |
Umugozi w ubururu na zahabu |
Buri mugozi wambarwa (cordeliere)haba ku mutware w inteko ,umufasha cya umutware/kazi uba uriho ifirimbi,abatware b inteko bawambara mu ijosi naho abasigaye bawushyira ku rutugu rw ibumoso.udushumi twambarwa ku ntugu zombi.kirazira kwambara ikimenyetso cy urwego utayobora.kuba mu nteko kugera mu mutwe udushumi tuba dufite cm3 ,naho kuva mu karere kuzamura udushumi tuba dufute cm 6.
Ibi ni bimwe muri
byinshi kandi byiza wasanga mu gitabo cyitwa ABASAVERI MU RWANDA cy’umuryango w abasaveri mu Rwanda.