ABASAVERI MU RWANDA | 11-10-2024 | Kwamamaza |
Soma Birambuye |
Indamutso y'Abasaveri ntabwo ari indamukanyo yo kwakiranya gusa, ahubwo ifite n'igisobanuro gikomeye bituma igihe turamukanya tuzirikana ku cyo dukora. Intoki ebyiri ndende zegeranye zifatanye zisobanura itegeko ry'urukundo ariko urutoki rurerure muri izi zombi rushushanya urukundo rw'Imana naho urutoki rugufi rukerekana urukundo rwa bagenzi bacu, maze byose bigakora itegeko ry'urukundo rusumba ayandi yose (Padiri Défour, Un chemin d’initiation, 1999, p. 35).
Kuba izo ntoki zombi zifatanye bivuga ko tugomba kuba abakirisitu kandi tukaba n'abantu b'abagabo bahamye. Urutoki rurerure kandi rusobanura ko tugomba gushakashaka Imana mu byanditswe no kuganira na yo mu isengesho.
Naho urugufi rwo rukatwereka inzira nziza yo
kuvuga ubutumwa ariyo yo kwicisha bugufi. Igikumwe ni ikimenyesho cy'ibikorwa
by'urukundo gishushanya umusaveri ufasha abakene (Intoki zindi ebyiri), Izo
ntoki ebyiri, agahera gasobanura umukene ku mubiri naho urundi rugasobanura umukene ku mutima.
Ikiganza n'akaboko gasigara karambuye bishushanya Kirisitu n'amaraso ye yaducunguye. Kuba baramutsa berekeza ku mutima ibumoso, ni uko ari ho umutima uterera, bityo ijambo URUKUNDO….ITEKA ntiribe indamutso gusa, ahubwo rigomba gukorwa bivuye ku mutima.
Iyo bamaze gusuhuza, babumbura ikiganza maze igikumwe kikareka ba bakene bombi, kuko umusaveri afasha ariko agafasha n'abantu kwifasha ubwabo mu bikorwa by'amajyambere (charité Développement).
Ibi wabisanga mu gitabo :ABASAVERI MU RWANDA