IGISINGIZO CY URUKUNDO


Basaveri,bavandimwe

Nshimishijwe no gusangira namwe iki gisingizo cy'urukundo nohererejwe n'inshuti kuri 'internet'.

Nimusogongere kuri iyi soko y'ubuzima bwuzuye mu rukundo, maze muzirikane, muzera imbuto nziza nyinshi.

NTA RUKUNDO ?

Ubwenge, nta rukundo, bugutera kunyurwa n'ikibi.

Ubutabera, nta rukundo, bugira umutima wawe ibuye.

Ububanyinamahanga, nta rukundo, bukugira indyarya.

Intsinzi, nta rukundo, ikugira umwirasi.

Ubukire, nta rukundo, bukugira umunyabugugu.

Ubwiyoroshye, nta rukundo, bukugira umucakara.

Ubusugi, nta rukundo, bugutera ubwibone.

Ubukene, nta rukundo, buguhindura umutindi.

Ubwiza , nta rukundo, bugutera gusekwa.

Ukuri, nta rukundo, gutuma akomeretsa abandi.

Ubutegetsi, nta rukundo, buguhindura umugome.

Umurimo, nta rukundo, ukugira umucakara.

Ukwicisha bugufi, nta rukundo, bikwambura agaciro kawe.

Isengesho, nta rukundo, rikugira umufarizayi.

Itegeko, nta rukundo, rikumarira mu bugaragu.

Politiki, nta rukundo, iguha kwikunda gusa.

Ukwemera, nta rukundo, kukugira umufana.

Ubuzima, nta rukundo, ntibwumvikana, ntacyo bwaba bumaze, bwaba ari ubusa.


Iki gisingizo cyashizwe mu kinyarwanda na Padiri Muvandimwe Jean Claude

iki gisingizo wagisango mu gitabo cyitwa :''UMUHUZA NO 18'' cy'umuryango w'Abasaveri mu Rwanda,




 


Amatangazo



   

ABASAVERI MU RWANDA 11-10-2024 Kwamamaza
Soma Birambuye