IGERAGEZWA N IYEMERWA MU BASAVERI

Kimwe no muyindi miryango iyo ushaka kuyinjiramo hari ibyo babanza gusuzuma niba ubyujuje,rero no mu basaveri iyo ushaka kuba umusaveri hari ibyo ugomba kuba wujuje, umuhango wo kureba niba wujuje ibisabwa ngo ubu waba umusaveri witwa igeragezwa.
umuryanga w'abasaveri uhamagarira abato bose babyishakiye neza,abahungu cyangwa abakobwa bashaka gukurikira ibyo umuryango ugamije ,ni ukuvuga mu magambo macye''Kuba umukristu no gufasha abandi kuba bo''ni ukuvuga ko batora abana n'abakuru batica umugambi mu babatijwe cyangwa mu bigishwa,mu bato n'abakristu cyangwa mu bari mu nzira igana ubukristu ndetse no mu mashuri.
Umuryango w'abasaveri si''umuryango wabose aho bemera ubunetse wese batabanje kumugerageza,Iryo geragezwa rikaba rifite ibyo rishingiraho n'uburyo bikorwa bitewe n'icyiciro ugeragezwa arimo:
Igeragezwa n'iyemerwa mu ntera y'abishimye
Iyo umwana amaze kwemererwa n'inama y'abatware b'inteko iyo afite hagati y'imyaka 7 na 11,atangira igeragezwa rye mu itorero ry'abishimye.dore ibyangombwa bazitaho muri iryo geragezwa:
-Azamara amezi atatu aza mu nama adasiba na rimwe(nibura inshuro umunani mu nama rusange y'itorero).
-Azagura igipande cy'umunyamuryango kugirango ashobore kumenya neza amagambo y'ingenzi y'umuryango
-Aziga itegeko ry'urukundo ,amategeko y'abasaveri,isengesho ry'abasaveri,indamutso yabo n'imigenzo myiza yabo.
-Aziga uburyo bwo kwambara foulard.
Ibyo byose azabifashwamwo n'umutware w'inteko afatanyije n'undi musaveri w'iwabo bamuhaye ngo amutoze,yaba mu ntera y'intwari cyangwa iy'abanyeshyaka baturanye.igenzura ry'igeragezwa n'ibazwa ry'ibyo yamenye bikorwa n'umutware w'itorero amezi atatu ashize maze agasinya ku gipande cye agatezaho na kashe y'umutwe.
Igeragezwa n'iyemerwa mu ntera y'intwari
Igeragezwa ryo mu ntera y'intwari rireba umuhungu cyangwa umukobwa uri hagati y'imyaka 12 na 16 uje mu muryango bwa mbere atarabanje guca mu ntera y'abishimye.Igeragezwa mu ntera y'intwari rijya kumera nk'iryo mu ntera y'abishimye,mu ntwari bababwira ibyo umuryango ukurikiranye maze bakanareba uko bazawufasha mu mirimo yawo,dore ibigomba kwitabwaho mu kugerageza mu ntera y'intwari:
-Ugeragezwa ntasiba inama mu gihe cy'amezi atatu(nibura inama umunani z'itorero)
-Azagura igipande cy'umuryango kizamufasha kwiga imigambi nshinga y'umuryango
-Aziga itegeko ry'urukundo,amategeko y'abasaveri,isengesho ry'abasaveri ,indamutso y'Abasaveri,imigenzo myiza y'abasaveri n'isano y'umusaveri na BIkira Mariya
-Azitoza gukora neza ipfundo rya foulard.
-Azafatanya n'abandi imirimo y'urukundo,n'iya gitumwa mu nteko ye.

Ugenzurwa afashwa n'umutware w'inteko n'undi musaveri wo mu ntwari cyangwa mu banyeshyaka umutware yamuhaye mu bo baturanye ngo amutoze.ingenzura ry'igeragezwa n'ibazwa ry'ibyo bagomba kumenya bikorwa n'umutware nyuma y'amezi atatu.
Umaze kwemererwa ahabwa uburenganzira nk'ubwo mu ntera y'abishimye uretse ko yambara ingofero iriho agashumi gatukura.
Igeragezwa n'iyemerera mu ntera y'Abanyeshyaka
Igeragezwa mu ntera y'abanyeshyaka rigizwe cyane no kwivanga mu mirimo ikorerwa mu itorero,ni ukwiga neza imigenzo nshinga y'umuryango(bazabitoza abashya naho abasanzwe ari abasaveri bizaba gusubiramo kugirango babyicengezemo)kandi bazabereka neza imibereho bagiye kugira mu bandi no mu bukristu bwabo.umunyeshyaka kugira ngo yemererwe agomba:
-Kwinjira mu mirimo n'imibereho y'itorero:mbere yo kwemerwa uwinjiye mu banyeshyaka azaza mu nama zose no mu mirimo y'itorero n'inteko nibura mu mezi atatu kugira ngo yitoze imibereho n'imico y'umuryango
-Gusoma yitonze igipande cy'abasaveri akiga itegeko ry'urukundo,amategeko y'abasaveri,isano y'umusaveri na Bikiramariya ,imico myiza y'abasaveri,isengesho,indamutso n'ibimenyetso by'abasaveri azahabonera cyane cyane icyo byose bimutegerejeho mu buryo bwe bwo kubaho.
-Afashijwe n'umutware we ndetse n'umuyobozi,azagerageza buhoro buhoro gushyira mu bikorwa ibyo yemera:mu myifatire ye,mu mubano we n'abandi no mu mubano we na Kirisitu.

Iyemerwa bazarihamya mu nama y'abatware(umutware w'itorero,umuyobozi,abafasha n'abatware b'inteko)ariko ntibagomba kwirengagiza ibyo yakoze mu ngingo eshatu zibanze.iyo bamwemereye bamaze kubona ko abikwiriye,ashobora kwambara imyenda y'abasaveri n'ibindi bimenyetso n'ingofero iriho agashumi k'umuhondo.

Dukunde gusoma ibitabo by'umuryango w'abasaveri kandi tunabishishikarize abandi basaveri,ibi n'ibindi byinshi wa kwifuza kw'iyunguraho ubumenye k'umuryango w'abasaveri mu Rwanda wabisanga mu gitabo cyitwa''URWEGO RW'AMAJYAMBERE'' cy'umuryango w'abasaveri mu Rwanda
Amatangazo



   

ABASAVERI MU RWANDA 11-10-2024 Kwamamaza
Soma Birambuye