Mu kinyejana cya 16,niho kwizihiza umunsi mukuru wa Rozari,wizihizwa mu kwezi k'ukwakira tariki ya 7.Umunsi mukuru wa Bikira Mariya umwamikazi wa Rozari,washyizweho na Mutagatifu Papa Piyo wa 5 mu mwaka wa 1571.Mu mwaka w'1883 nibwo Papa Lewo wa 13 yatangaje ku mugaragaro ko ukwezi k'ukwakira kose kugenewe Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozali .Kuva icyo gihe buri mwaka uko kwezi guharirwa kuvuga Isengesho rya Rozali.
Isengesho rya Rozali ni Isengesho ryiza rifasha abakristu ,by'umwihariko igihe abakristu bari mu rugo,mu muryango,rikaba umwihariko w'urugo
Isengesho rya Rozali cyangwa ishapule
Isengesho rya Rozali cyangwa ishapule ni isengesho ry'umwihariko wa Kiliziya Gatolika,kubera icyubahiro iha Umubyeyi Bikira Mariya bishingiye ku kuba Imana yaramutoye ikamuha kugira uruhare mu mateka y'ugucungurwa kwa muntu.
Rozali ni isengesho rigizwe n'amibukiro 4:
AMIBUKIRO YO KWISHIMA
1.Gaburiyeli Mutagatifu abwira Mariya ko azabyara Umwana w'Imana:
R/Dusabe inema yo koroshya
2.Bikira Mariya ajya gusura Elizabeti Mutagatifu:
R/Dusabe inema yo gukundana
3.Yezu avukira i Betelehemu:
R/Dusabe inema yo kutita ku by'isi
4.Yezu aturwa Imana mu Ngoro Ntagatifu:
R/Dusabe inema yo kumvira abadutegeka
5.Bikira Mariya abona Yezu yigishiriza mu Ngoro Ntagatifu:
R/Dusabe inema yo kutiganyira kwigisha abantu
AMIBUKIRO Y'URUMURI
1.Yezu abatirizwa muri Yorudani:
R/Dusabe inema yo gukomera ku masezerano ya Batisimu
2.Yezu agaragaza ububasha bwe mu bukwe bw'i Kana:
R/Dusabe inema yo kubaho mu budahemuka
3.Yezu atangaza Ingoma y'Imana:
R/Dusabe inema yo kugarukira Imana
4.Yezu yihindura ukundi :
R/Dusabe inema yo kumurangamira no kumwumvira
5.Yezu arema Ukarisitiya:
R/Dusabe inema yo kumuhabwa neza.
AMIBUKIRO Y'ISHAVU
1.Yezu asambira mu murima w'i Getsemani:
R/Dusabe inema yo kwanga ibyaha
2.Yezu bamukubita:
R/Dusabe inema yo kutararikira ingeso mbi:
3.Yezu bamutamiriza ikizingo cy'amahwa:
R/Dusabe inema yo kutinubira ibyago
4.Yezu aheka umusaraba:
R/Dusabe inema yo kwemera icyo Imana idutegeka
5.Yezu apfira ku musaraba:
R/Dusabe inema yo gukunda Yezu na Mariya
AMIBUKIRO Y'IKUZO
1.Yezu azuka:
R/Dusabe inema yo gutunganira Imana
2.Yezu asubira mw'Ijuru:
R/Dusabe inema yo kwifuza kuzajya mw'ijuru
3.Roho Mutagatifu aza mu mitima y'intumwa:
R/Dusabe inema yo gukomera mu by'Imana
4.Bikira Mariya apfa akajyanwa mw'Ijuru:
R/Dusabe inema yo gupfa neza
5.Bikira Mariya yimakazwa:
R/Dusabe inema yo kumwizera
Aya mibukiro ni incamake y'ubuzima bwa Yezu Kristu n'Ivanjira kuva ku ivuka rye kugeza ku izuka rye.Uretse amabukiro andi masengesho akoreshwa mu ishapule ni:
-Isengesho ryo guhamya ukwemera rya''Ndemera Imana Data....''
-Isengesho Hubahwe Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu....
-Isengesho rya''Dawe uri mu Ijuru''
-Isengesho rya ''Ndakuramutsa Mariya''
Dukomeze kwiyambaza umubyeyi wacu Bikira Mariya dutura ishupule buri gihe.
Bikira Mariya utarasamanywe inenge y'icyaha,urajye udusabira twe abaguhungiraho !
ibyifashishijwe:
https://www.diocesekibungo.com/rw/2022/10/05/inkomoko-ya-rozali-cyangwa-ishapule-nimpamvu-yo-kuyifashisha-mu-gusenga/