KHIRO NA BUMWE MU BURYO BUTANDUKANYE BWAYO
Khiro ni ikimenyetso cyerekana Kirisitu kikaba kigizwe n'inyuguti ebyiri zinyuranyemo zifatanyeK(X) na R(P) zikaba arizo nyuguti ebyiri za mbere zitangira izina rya KIRISITU mu rurimi rw'ikigiriki cya cyera :''KRISTOS'' inyuguti ya mbere ni K(X) bayisoma ngo KHI,iya kabiri ni R(P) bayisoma ngo RO niyo mpamvu twebwe abasaveri tuyisoma ngo KHIRO.ubu iki kimenyetso dukunda kukibona gishushanyije ku myenda y'imihango ya liturijiya.
umuryango w'abasaveri wagihisemo kugira ngo werekane ko umukirisitu wese akwiye kugerageza gusa na Kirisitu mu mibanireye na bagenzi be,akagera ikirenge mu cye akamukorera
Khiro ifite imfuruka y'amahembe areba hejuru,asongoye kandi atatebereye hasi ,itwibutsa:
-Amaboko ya Kirisitu ,yazamuye yerekeza hejuru asenga Imana Data
-Ishusho y'umugabane wacu Afrika n'ubushake dufite bwo gushaka ubuzima bw'ijuru (ubukirisitu)
-Kwibuka umuco gakondo (imfuruka isongoreye hasi)
-Ko ducyeneye kwiyegurira Imana igihe dusenga ,tugahanga amaso Imana yonyine
-Kwiyungura no gutera imbere mu buzima bwacu bwa Roho.
Khiro igizwe n'uturongo tubiri tunyuranamo tumeze nko gukuba dushushanya inyuguti''X'' itwibutsa XAVERI ,biduhamagarira:
-Kuba abasaveri bahamye,kumenya by'umwihariko kandi byimazeyo ndetse neza umurinzi Mutagatifu w'umuryango wacu:Fransisco Xaveri ,tukumva icyo yashakaga igihe yavaga i Roma ajya Portugal,ashaka kuzenguruka Afrika ,akanyura muri Mozambike,kugera mu Buhindi,Maleziya n'Ubuyapani,hanyuma agapfira ku kirwa cya San Cian (Sani ciyani)ashaka kujya mu Bushinwa
-Ko tugomba kugira imbaraga ,ubushake bwo kujya mbere ,kuba abo turibo,guhindukirira no kugarukira Kirisitu nkawe ,kuba intumwa .gusubiza ibyo dusabwa n'Imana n'abantu mu gutanga ubuzima bwe,tukigana intego ye maze natwe tukavuga nkawe ngo ''DAVANTAGE'',''TUJYEMBERE''dushakisha icyateza imbere umuryango ,dutere imbere mu busaveri.
Khiro ni ikimenyetso cyerekana ubukirisitu ariko hakaba hari uburyo butandukanye iki kimenyesto gikoreshwamo kikagira ubusobanuro butandukanye.
UBU BUSOBANURO BWA KHIRO ZITANDUKANYE WABUSANGA MU GITABO CYITWA:ABASAVERI MU RWANDA''IMFASHANYIGISHO Y'IBANZE KU BUHANGA NSHINGA N'UBUNDI BUHANGA''