Abasaveri n'incuti zabo bo muri diyoseze ya kabgayi bibutse ku ncuro ya 31 genocide yakorewe abatutsi yo muri mata 1994.uyu muhango wo kwibuka genocide yakorewe abatutsi yo muri mata 1994 ukaba wabereye muri doyenne ya ruhango,paruwase ya ruhango ukaba watangijwe n'igitambo cy'ukarisitiya cyayobowe na nyiricyubahiro musenyiri Ntivuguruzwa Barthazar umushumba wa diyoseze ya kabgayi.Nyiricybahiro umushumba ya diyoseze ya kabgayi yashimiye abasaveri kubera icyo gikorwa cy'urukundo,anabasaba gukomeza kugira urukundo nkuko ariyo ntego yabo.
uhagarariye umutware ku rwego rw'igihugu bwana Alfey munyurasibo yatangiye yibutsa imigenzo myiza y'abasaveri ariyo ukumvira,ubutwari,isuku,kutabeshya.nyuma yiyi migenzo hashimwe abasaveri bayigendeyeho mu gihe cya genocide yakorewe abatutsi yo muri mata 1994.kandi hanengwa abasaveri bayitatiye cyangwa bitandukanyije nayo mahame.
bashishikarijwe ko ubu abasaveri aribwo tugomba gukora ubutumwa twita ku basaza,abacyecuru b'incike batagira ababitaho,ikindi abasaveri turasabwa cyane cyane abakiri bato kwita kuri ibi bintu 3:kugira umutima,ubwenge n'ubushishozi.twibuke twiyubaka.
nyuma y'igitambo cy'ukarisitiya abasaveri bagejejweho ibiganiro bitandukanye byabereye muri salle ya paruwase bikaba byatanze nuhagarariye ibuka mu murenge wa ruhango hamwe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa ruhango.
nyuma yibiganiro bitandukanye abasaveri bakurikijeho igikorwa cyo kuremera uwarokotse genocide yakorewe abatutsi ugeze mu zabukuru.
twibuke twiyubaka.